![Nimuramye Umwana w'Intama](https://source.boomplaymusic.com/group10/M00/10/28/92a621b1804b4b919a9a2f9ccf280c18_464_464.jpg)
Nimuramye Umwana w'Intama Lyrics
- Genre:Gospel
- Year of Release:2023
Lyrics
Icyubahiro n'ishimwe ni ibya Yesu waducunguje amaraso ye
Uri uwera ushobora byose wahozeho uzahoraho
Nyiri ubutware bwose n'imbaraga zose
Nimuramye umwana w'intama utunganye mu nzira ze zose
Nimuhe ikuzo nyaguhoraho, Haleluya
Yimye ingoma itazahanguka, ubutware n'ikuzo n'ibyayo.
Umwami watugize abana be, Haleluya
Mumuhimbaze
Byiringiro by'amahanga Mesiya, wanesheje urupfu rw'iteka
Mwami uganje mu bwiza bwe nyir'isheja, uwatuzaniye agakiza
Nyiri ubutware bwose n'imbaraga zose
Nimuramye umwana w'intama utunganye mu nzira ze zose
Nimuhe ikuzo nyaguhoraho, Haleluya
Yimye ingoma itazahanguka, ubutware n'ikuzo n'ibyayo.
Umwami watugize abana be, Haleluya
Mumuhimbaze
Nshiye bugufi mwami hashimwe wowe
Nshiye bugufi mwami habwa ikuzo
Nimuramye umwana w'intama utunganye mu nzira ze zose
Nimuhe ikuzo nyaguhoraho, Haleluya
Yimye ingoma itazahanguka, ubutware n'ikuzo n'ibyayo.
Umwami watugize abana be, Haleluya
Nimuramye umwana w'intama utunganye mu nzira ze zose
Nimuhe ikuzo nyaguhoraho, Haleluya
Yimye ingoma itazahanguka, ubutware n'ikuzo n'ibyayo
Umwami watugize abana be, Haleluya
Mumuhimbaze
Muhimbaze!