Abahamagawe Lyrics
- Genre:Gospel
- Year of Release:2023
Lyrics
Intumwa Paulo yandikiye Timoteyo iti "Ahubwo ufatanye nanjye kurenganyirizwa ubutumwa bwiza,
Ufashijwe n'imbaraga z'Imana yadukijije, ikaduhamagara guhamagara kwera
Itabitewe n'imirimo yacu, ahubwo ibitewe n'uko yabigambiriye ubwayo, no ku bw'ubuntu bwayo"
Tuzabaho nk'intumwa zawe tubeshweho n'imbaraga zawe
Tuzikomeza kw'ijambo ry'ukuri wahamije, tuzakundana nkuko nawe wadukunze
Twahamagariwe umurimo wawe tukwerekejeho imitima yacu
Twahamagariwe kugukorera tuzaharanira kuba intumwa nziza
Tuzayoborwa n'umwuka dukomezwe no kukwiringira
Udutabare mu bihe duhura n'ingorane kubwo ubuntu bwawe Mana udukoreshe
Twahamagariwe umurimo wawe tukwerekejeho imitima yacu
Twahamagariwe kugukorera tuzaharanira kuba intumwa nziza
Twahamagariwe umurimo wawe tukwerekejeho imitima yacu
Twahamagariwe kugukorera tuzaharanira kuba intumwa nziza
Intumwa nziza
Nziza