Nimubona Lyrics
- Genre:Gospel
- Year of Release:2023
Lyrics
Ibiri kuri iyi si bizashiraho, ibyo tubona ubu bizibagirana
Aho nateguriwe n'Umukiza wanjye, hari amazu meza cyane yubatswe n'Uhoraho
Nimubona mu bwiza bwe, mpagaze imbere y'Umwami w'abami
Nzamuramya muhimbaze tuzabana iteka n'iteka
Inzira zo mw'ijuru zitatse zahabu, vuba aha nzabona ibyo ntigeze mbona
Ibyiza byose mbonera aha muri iyi si ntibyagereranywa n'ubwiza nzahishurirwa
Nimubona mu bwiza bwe, mpagaze imbere y'Umwami w'abami
Nzamuramya muhimbaze tuzabana iteka n'iteka
Nzamuramya muhimbaze tuzabana iteka n'iteka
Tuzabana iteka