Umpa Ihumure Lyrics
- Genre:Gospel
- Year of Release:2023
Lyrics
Nihe nakura imbaraga naniwe? Mfite imitwaro ntabasha kwihanganira?
Hari ahantu nzi, mbonera umutekano, ahantu mba ntari njyenyine kandi mfite amahoro
Umpa ihumure, n'ubuhungiro, uri ubwugamo bw'umugaru
Hano mu mababa yawe mpabona uburuhukiro, unyongeramo imbaraga Mana yanjye
Muri byose wahoze hafi yanjye, ubwo ntayindi nshuti yari kunyitaho
None turi kumwe, ntakibi cyangeraho, kuko undi hafi, ntacyo nzatinya, ndakwiringiriye
Umpa ihumure, n'ubuhungiro, uri ubwugamo bw'umugaru
Hano mu mababa yawe mpabona uburuhukiro, unyongeramo imbaraga Mana yanjye
Uwankiriza ubugingo, ntawundi Mana ni wowe
Umpa ihumure, n'ubuhungiro, uri ubwugamo bw'umugaru
Hano mu mababa yawe mpabona uburuhukiro, unyongeramo imbaraga Mana yanjye
Unyongeramo imbaraga Mana yanjye
Mana, Mana, Mana yanjye
Yanjye