![Icyo Uwiteka Yankoreye](https://source.boomplaymusic.com/group10/M00/10/28/92a621b1804b4b919a9a2f9ccf280c18_464_464.jpg)
Icyo Uwiteka Yankoreye Lyrics
- Genre:Gospel
- Year of Release:2023
Lyrics
Sinabasha kukubwira uko Imana yaremye imisozi, cyangwa se mvuge uko imanika inyenyeri mu kirere
Sinabasha kukubwira uburyo irimbisha uburabyo, icyo nzi n'icyo Uwiteka yankoreye
Yanyogeje ibyaha, ampa amahoro, mba icyaremwe gishya
Ankiriza umutima ushenjaguwe, kandi ampa agakiza
Sinarondora umunezero tuzagirira mw'ijuru, icyo nzi n'icyo Uwiteka yankoreye
Sinabasha kukubwira uko Imana yari mu muvure, cyangwa se mvuge uko yahagije abantu ibihumbi
Sinabasha kukubwira uko yapfiriye umunyabyaha, icyo nzi n'icyo Uwiteka yankoreye