Imana Ikomeye Lyrics
- Genre:Gospel
- Year of Release:2023
Lyrics
Ubwiza bwawe Mana bwageze ku batuyisi bose, ibitangaza wakoze, ibyo waremye birabihamya
Nyagasani ukwiriye ikuzo, turaguhimbaza Mana yacu
Mana ikomeye izina ryawe rirahebuje, ukwiye icyubahiro
Mwami uhoraho abana bawe turagukunda, turakuramya Mana ikomeye
Ikuzo ni iryawe gusa, wowe Mana itajya ihinduka, watugaragarije ubudahemuka iminsi yose
Uri uwera Mwami w'amahoro dushyize hejuru izina ryawe
Mana ikomeye izina ryawe rirahebuje, ukwiye icyubahiro
Mwami uhoraho abana bawe turagukunda, turakuramya Mana ikomeye
Umva ishimwe ry'ibyaremwe biguhimbaza mukiza, urera, urera (Mana Urera)
Mana ikomeye izina ryawe rirahebuje, ukwiye icyubahiro
Mwami uhoraho abana bawe turagukunda, turakuramya Mana ikomeye
Turakuramya Mana ikomeye.