![Ai Mana y'Ukuri](https://source.boomplaymusic.com/group10/M00/09/09/8c479710424f4073b5352dcf85f53403_464_464.jpg)
Ai Mana y'Ukuri Lyrics
- Genre:Gospel
- Year of Release:2021
Lyrics
Ai Mana y'Ukuri - Papi Clever & Dorcas
...
1Ai Mana y’ ukuri,komeza kunyobora,
Uranshishe mu nzira yo gukor’ iby’ ushaka
Mwami kubaho ntagufite
Binter’ ubwoba n’ amaganya
Ndetse byabasha kungeza no mu rupfu vuba
Ibyiza mbona n’ ibi:Kwizer’ Umwami Yesu
No guhora ngendera mu nzira ye ntunganye
Nawe yemeye kujy’ andinda,
Ndetse no ku nyobora neza
Ampesha no kwinjira vuba mu mahoro ye
Ub’ urugendo mfiten’ urwo kujya mw’ ijuru
Umukiza niy’ ari nanjye nkwiye kujyayo
Kand’ umunsi nzaba ngezeyo
Nzamuhimbazany’ ibyishimo
Nzanezezwa nuko ari we wanguz’ amaraso
Mur’ iyi si huzuy’ umuruho n’ amahane
Icyo nkeneye cyose simperako nkibona
Ariko ku munsi mukuru
Ubwo nzabon’ Umucunguzi
Niringiye kuzabon’ ingororano yanjye
Mw’ ijuru sinzabonaabanzi banjy’ ukundi,
Nta n’ icyo nzahabura mw ‘ ijuru ry’ amahoro
Nzashim’ Imana mvuz’ impunduNti Haleluya, haleluya!
Nzarambur’ amaboko mpimbaz’ Umwami Yesu