Gihe cyiza cyo gusenga (Special Version) ft. Nadia Milynga Lyrics
- Genre:Gospel
- Year of Release:2024
Lyrics
Gihe cyiza cyo gusenga
Kintarura mu mpagarara
Ngo nigir' aho Dat' ari
Muganyir' ibyo nkennye byose
Mu bihe by' umubabaro, Nabony' ibimpumuriza
Ntsind' ubukana bw' Umwanzi
Mu bihe byiza byo gusenga
Gihe cyiza cyo gusenga
Jy' unsohorez' amasengesho
K' Uwiteka ntahemuka
Aratwiteze ngw aduhire
Ndamwihereje rwos' ubu
Y ' uk' ubwe yampamagaye
Niringiy' imbabazi ze
Nogez' ibihe byo gusenga
Gihe cyiza cyo gusaba
Urajy' uhor' umpumuriza
Ugez' aho nger' iwacu
Nzataha nzamuwe mu bicu
Mpembw' ibihembo by' abera
Nibyo bizaramb' iteka
Ubwo nibwo nzasezera ku bihe byiza byo gusenga.