Ntacyo wasigiye Yesu ft. Divine Iraa, Justin khidri Karangwa, Jackson & Nadia Milynga Lyrics
- Genre:Gospel
- Year of Release:2024
Lyrics
Dor' umutima wawe, Wuzuyemw' amaganya
Nta mwanya wasigiye Yesu ngo yinjiremo
Ub' ahagaze ku rugi, Arakomanga yinginga
Nta mwanya wasigiye Yesu ngo yinjiremo
Ub' ahagaze ku rugi, Arakomanga yinginga
Nta mwanya wasigiye Yesu ngo yinjiremo
Upfush' igih' ubusa, Kand' ar' ingenzi rwose
Mbese nta mwany' ufite wo gukorera Yesu
Nturarushy' ugerageza gutarur' abazimiye
Mbese nta mwany' ufite wo gukorera Yesu
Nturarushy' ugerageza gutarur' abazimiye
Mbese nta mwany' ufite wo gukorera Yesu
Mbese k' umaranira kwishakir' ubutunzi
Nta gih' ufite washishikarir' ibya Yesu
Dor' uharanira kwikubir' ibinezeza by' isi
Nta gih' ufite washishikarir' ibya Yesu
Dor' uharanira kwikubir' ibinezeza by' isi
Nta gih' ufite washishikarir' ibya Yesu
Wabay' ingumba nk' igiti cy' ibibabi gusa
Mbese ntabwo wazerer' Umwami Yes' imbuto
Ntacy' ufite cyo kuzamumurikira n' agaruka
Mbese ntabwo wazerer' Umwami Yes' imbuto
Ntacy' ufite cyo kuzamumurikira n' agaruka
Mbese ntabwo wazerer' Umwami Yes' imbuto