Ujy' uvug' ibya Yesu Lyrics
- Genre:Gospel
- Year of Release:2024
Lyrics
Ujy' uvug' ibya Yesu
Inshuti y' ukuri
Ngwin' uduhumurish' ibyo yagukoreye.
Vuga Yesu gusa
Bizakuyobor' iteka
Jy' ubivug' uririmba
Kandi unasenga.
Ujy' uvug' ibya Yes' uzumv' ubabariwe
No kubw' ubuntu bwe tuzagera mw' ijuru.
Vuga Yesu gusa
Bizakuyobor' iteka
Jy' ubivug' uririmba
Kandi unasenga.
Sinabura kuvug' iby' umusaraba we
Nkund' uwo Mukiza
Kuko yanyitangiye.
Vuga Yesu gusa
Bizakuyobor' iteka
Jy' ubivug' uririmba
Kandi unasenga.
Uvug' ibya Yesu
Ntupfush' igih' ubusa
Kutita ku nshingano
Bitesh' agaciro
Vuga Yesu gusa
Bizakuyobor' iteka
Jy' ubivug' uririmba
Kandi unasenga.
Ujy' uvug' ibya Yesu
N' ubwo wacogora
Va mu ntege nke zawe
Umwiyegurire
Vuga Yesu gusa
Bizakuyobor' iteka
Jy' ubivug' uririmba
Kandi unasenga.