Irankunda ft. Nadia Milynga Lyrics
- Genre:Gospel
- Year of Release:2024
Lyrics
Iman' ikund' utunyoni
Tuba mur' iyi si
Ubwo yita ku tunyoni
Nzi ko nanjy' inkunda.
Irankunda irankunda
Nzi ko nanjy' inkunda
Kukw' ikund' utuntu duto
Nzi ko nanjy' inkunda
Niy' irimbish' uburabyo
Buhumura neza
Ubw' ikund' uburaby' ityo
Nzi ko nanjy' inkunda
Irankunda irankunda
Nzi ko nanjy' inkunda
Kukw' ikund' utuntu duto
Nzi ko nanjy' inkunda
Imana yaremye byose
Ntigir' icy' isobwa
Nzi kw' ikund' abana bose
Nzi ko nanjy' inkunda.
Irankunda irankunda
Nzi ko nanjy' inkunda
Kukw' ikund' utuntu duto
Nzi ko nanjy' inkunda