Seruka Nyampinga Lyrics
- Genre:Spoken Word
- Year of Release:2024
Lyrics
Ni umwiza wuje uburanga ni umwiza!
Seruka Nyampinga!
Uwo umuco, ubwiza n'uburanga bitajorwa.
Seruka ndangamirwa umwiza ukwiye ikamba.
Ishema niwo mwambaro ugutatse,
Ubupfura nicyo kirango cyawe
Ibigwi byawe ni ibyo kwizihizwa mu ikoraniro nk'iri.
Seruka nyampinga umutoni ubasumba.
Seruka umwiza wahawe indero ukayirinda
Wowe warinze indangagaciro z'i Rwanda,
Kukugira ni umugisha mu muryango mugari.
Wavukiye kwambara ikamba!
Uwatunzwe inkoni nyampinga,
Wavukiye kwambara ikamba!
Amaso yose nahangwe ubaruta
Wavukiye kwambara ikamba!
Oooh Seruka, seruka, nyampinga ubasumba.
Wavukiye kwambara ikamba!
Uhm,
Maze ngakunda uburyo wizihirwa.
Intambwe ishikamye.
Uraberwa hose si ibanga,
Seruka ngwino wowe wizihira abato,
Wowe watunzwe inkoni nyampinga,
Si uburanga gusa bukuranga,
N'imigirire yawe iriranga,
Irasobanutse kandi igaragaza ubuhanga.
Cyo seruka izihirwe ndangamirwa.
Susuruka nk'umunsi mwiza
Rabagirana nk'ikirere cyiwizihiza
Ishyanga imihanda yose baragucyeza
Uburanga bwawe bukabarangaza
Bakogooga ikirere cy'imisozi igihumbi baza.
Ngo barebe uwo ingingo zitanaze ubahogoza,
Maze urugendo bakarukera
Ngo bige iby'uwo muco bakanarara inkera,
Ngo bige iby'imbaraga zawe mushingwangerero
Wowe warinze indangagaciro z'i Rwanda,
Kukugira ni umugisha mu muryango mugari.
Wavukiye kwambara ikamba!
Uwatunzwe inkoni nyampinga,
Wavukiye kwambara ikamba!
Amaso yose nahangwe ubaruta
Wavukiye kwambara ikamba!
Oooh Seruka, seruka, nyampinga ubasumba.
Wavukiye kwambara ikamba!
Wavukiye kwambara ikamba!