Imitoma Lyrics
- Genre:Spoken Word
- Year of Release:2024
Lyrics
Nkundira untunge ayo matera Mbabazi.
Yatereke rwose ni wowe bibera.
Ababyinirira ay'umutavu uri mu ruhongore
Barashyenga,
Ntibarahura n'umwiza wizihirwa kimeza,
Ntibazi icyanga cy'ibyiza simbaveba
Ntibaragahura na mureshyankwano,
Ikaba impamvu simusiga bototera kuzirandura.
Umva diii,
Enda ongera undangaze ndangamirwa ndata.
Uw'iminwa y'urubobere yibagiza itaha,
Uw'ingwiiro zitendera zendereza ntwali,
Uw'amaboko atanaze, ayantaye muri yombi
Nkundira utuze nkurore dore urashamaje,
Abazi ubugeni ni wowe nganzo bavoma
Maze kandi nyurwa cyane n'imico yawe.
Dore uratanaze mutakw'inkindi!
Dore uratoshye nk'urwuri rw'itumba,
Ngira icyaka ngutumbera mu buranga,
Ngira ishyushyu rigenderera isoko uvoma,
Nkunda ko iyo unsomeje nshurura,
Ngaserukana umuneza mu ngamba,
Maze nawe ukankundira ukazobera umuseruko wanjye.
Uri umukufi w'agaciro nirata.
Uri umutako wo mu ruganiriro,
Uri ihogoza ryanjye ryanyuze,
Uri ururimbiro rw'abarimbyi,
Uri uruhimbiro rw'abahimbyi,
Uri muhorakeye uzira icyasha,
Uri umwamikazi ntugereranywa,
Uri umugabekazi w'abanjye n'ibyanjye,
Uri ishimwe ry'uruzerero rwanjye mu isi.
Rukundo we,
Ni wowe nshuti magara mubo nzi bose.
Ni wowe mpamagara ukaza aho ndi hose,
Uranyura nkumva nakugabira ibyanjye byose,
Wandora nkibuka isezerano ridutuye,
Nkibwira nti usibye n'ibyanjye nanjye ubwanjye ndi uwawe.
Umukobwa,
Mba numva nakubwira ko ngukunda,
Nakwibuka ko uri urukundo ngatuza
Ngaterura nti ntumbera ndi ikiirori cyawe,
Shikama undore mu mboni z'amaso mwiza nashimye,
Ibyo ubonamo ni ibyo kandi nibyo,
Ni ukuri ni ukuri ndakubwira ukuri iyo udahari ndahungabana.