Loading...

Download
  • Genre:Spoken Word
  • Year of Release:2024

Lyrics

Mbese muraho!

Muraho neza!

Amashyo!

Amashongore!

Gira Inka!

Ngwize amashyo n'amagana.

Gira umugabo!

Ndamushimye, ariko se ukaba nde?


Ndi NSENGIMANA,

Ndeba ibintu ndeba abantu, ndeba ibihe ndeba ibindi,

Ndi umubarankuru w'iryo nabonye.

Ndi umusizi usize amasoso yombi.

Uwo Rugira yasobetse inganzo itari imigenzo.

Uhmm, hanyuma uwo mugenzi wawe we akaba nde?


Ndi inkubito y'abadahunga ndi iya Ruhungiriminega

Ndi urwego rw' ikirenga igituma banyita umunyarwanda.

Unteye aziko antunguye ansangana umuheto utamitse umutana nkamutamaza agasubira mu nturo.

Ndi ruhura ruhura abaruvuna abarutetereza nkabayonza bakayokana utwo baruterana n'abasigaye bagasizanira kuntinya,

Burya ndi inkubito y'abadahunga iyo mvuga u Rwanda singarukira ku marembo

Kandi mvuga amaraba ayo maraba y'imico myiza mbaka umuheto ngatamika umutana

Ngatangira kurutonesha nkabahamagarira kuruteza imbere.

Ndi umusizi usiga abadasiga bagasinzira nk'abasiga nkanabasegura twese tugasigarana isanzure,

Ndi umuhanzi uhara guhinga nkajya guhanga, ndi uwo mu ruhando rwo mu bahungu,

Ndi umuhungu wagabiwe umunezero Imana ikawumpana n'umugisha,

Nitwa MUNEZERO Ferdinand.


Ni umurage wa Kanyarwanda!

Mu Rwanda haba abantu

Mu Rwanda haba ubumuntu.

Haba urukundo haba umuneza

Haba umurava n'ishyaka

Abanyarwanda baratabarana

Nta mugabo umwe niryo banga ry'ibirambye,

Nyamara burya ngo inshuti ya benshi itinda gupfa.

Uzabaze abazi u Rwanda sha!

Mu Rwanda haba ubumuntu.

Ni ku gicumbi cy'urukundo n'umuneza,

Ibitari ibyo ni ukuvangirwa si iby'iwacu.

Indirimbo:

Uzaze urebe abakobwa bateze amaboko,

Uzaze urebe aba basore bahamiriza wee!


Iwacu diii, iwacu aha,

Muri uru Rwanda rw'iyi n'iyo,

Amahoro ahinda amahano ahinda,

Amahano ahunga amahe agahanga,

Aho umuhanga adahangarwa,

Aha ntuye hakantura.

Muri uyu mugongo mugari umpetse,

Mpahangarije kuramba.

N'iyi mbaduko y'ikobe, n'ikondera ritsikimba,

Umbaniye ndamubanza, umbaye hafi nkamuba nk'aho,

Nkanga intati zitubuza gutuza,

Ngatimaza ndi mu gituza, cyawe Rwanda.

Ndeba ibibaya n'amataba, ndeba ibiyaga n'ibirunga

Ndeba intoori no mu ngamba,

Ndora twese twambariye urugamba,

Ushoye wese nta guhomba! Rwanda.


Mu Rwanda,

U Rwanda nambariye n'inkindi umukondo nkawizihira mbikunze,

Abo ku ruhembe tukanahuza ngo dutarame u Rwanda rwatubyaye.

Ni naho iwacu mfite igicumbi hamwe ubutwari ari nayo ntwaro,

Hamwe ubugwari butanarangwa hamwe duhuza nta gusobanya,

Hamwe urukundo ariwo murunga hamwe igihango ari u Rwanda.

Ni hamwe himakajwe iby'ingenzi igeno ry'iwacu ubu ni umurimo,

Ubumenyi ubu twabugize nk'urumuli,

Hamwe unasanga na buri wese aharanira icyatuma agira u Rwanda

Ingendo yigwa na buri wese.

Uzaze iwacu urore unarare urebe ibirezi bigana ishuri,

Abacurabwenge bariyongera, igikundiro ikirezi ndetse n'icyeza,

Bagahuza intambwe ngo bagire u Rwanda urugero rwizihiye ab'ingenzi.

Ni hamwe rugendwa na buri wese hamwe umucyo utatse impande zose,

Hamwe ishema ricyezwa na buri wese hamwe duhuza ngo tube ingenzi,

Hamwe buri wese ahorana umuhigo wo kugira u Rwanda intavogerwa.


Ngwino nkwibutse mu Rwanda!

Waba uzi akagoroba k'ababyeyi bizihiwe?

Amagaju mu gasharu yataramye cyane,

Bahamiriza bya gikwerere basa n'abashayaya!

Abato bagataraaka,

Umuduri sinakubwira,

Reka ibyivugo biba ari byose

Ba rudasumbwa bahiganwa mu museruko

Akanyamuneza ari kose ubuntu bwuzuye mu bantu,

Bari ku gicumbi cy'urukundo n'umuneza,

Imana y'iRwanda yatashye mu mitima yabo

Bizihiwe ubwabo, bizihiye n'imbaga ibagaragiye.

+

      -   or   -

      -   or   -

      NG +234
          -You can log in via below methods-
          Reset password via e-mail
          -or-
          Reset password via e-mail
          Feedback on resetting password
          * It may take a longer time

          Please Select A Playlist

          Add New Playlist

          Share on

          Embed: Love & Light EP

          Custom Size :

          • Default
          • Desktop(300*600)
          • Mobile(300*250)

          Type :

          • HTML/HTML5 (WordPress Supported)
          Get Boomplay Premium
          for
          Payment Method
          Pay With
            Review and pay
            Order Date
            Payment Method
            Due Today
            Flutterwave
              Subscription Successful

              Congratulations! You have successfully activated Boomplay 1 Month Premium.

              Now you have access to all the features of Boomplay App.
              Payment Failed

              Please check your balance and then try again.

              You'll lose your subscription if we don't have a working payment method for your account, so please check your payment details.
              Need help? Contact Boomplay Subscription Support.
              Payment Processing...
              10 s

              Payment is being processed by . Please wait while the order is being comfirmed.

              Payment Processing
              Your order is processing, and it may take up to a few days for the service provider to handle your payment. Please kindly stay tuned and check your order status in ‘User Center’.
              About Order Status