Loading...

Download
  • Genre:Spoken Word
  • Year of Release:2024

Lyrics

Mbacire umugani mbabambuze umugano

Nuzava ikantarange azasange ubukombe bw'umugani

Bukiziritse ku muganda w'inzu!

Uyu si umugani ni impamo.

Ndashaka kumva amajwi y'I Rwanda!

Ndashaka kumva inanga.

Ndashaka kumva umwirongi,

Nkumva umuduri.

Ndashaka kumva ikondera ritsikimba

Ndorera inkumbu y'inkumburwa z'iwacu

Nkumbuye amajwi meza y'I Rwanda,

Mu Rwanda iwabo w'inyambo.

AMAJWI: INKA ZABIRA

IGIKOBWAKOBWA, AMAHAMBA

Nyereka ba bakobwa bazi gutega amaboko!

Abasore b'ibigango baca imigara,

Abakaraza bizihiwe n'umurishyo.

Nzanira ba Munyakazi dutarame cyane,

Unzanire na Mwiza duhuze urugwiro,

Oya si ukugoma urungano rurayaaga

Ku gicamunsi nkumbura akazuba karengera mu misozi yaho,

Intore nakumbuye nkumbuye ibyivugo by'iwacu.


RUTEBUKA NDI INTWARI UMUHUNGU WA MBARAGA

UMUGABO W'INDEKWE SINSIGARIZWA NTURWA IBIGEGA.


Indirimbo: Dore akazuba keza k'iburasirazuba, karaye karigenda none dore ngako karahingutse!

Ku ntango isomwa n'intwari!

Mu mihigo idahigwa n'ibigwari,

Ndashaka kumva amajwi y'urumenesha,

Mfunze amaso nteze amatwi imisozi igihumbi,

Nsusurutsa shenge none naje ngusanga.

Amajwi y'i Rwanda!

Ayo nkumbura ndi mu Rwanda,

Ayo nkumbura ndi mu rundi Rwanda,

Hari umwihariko mu budasa bwayo

Yifitemo rukuruzi inkururana urukundo,

Ndorera inkumbu y'inkumburwa z'iwacu,

Mu Rwanda iwabo w'abeza.

Abeza bo mu rukari!

Abeza ba Asitirida

Abeza b'i Kigali,

Aba Nyagatare, Rubavu, Karongi n'I Musanze,

Abeza b'I Nyamata, nyaruguru n'I Muhanga

Sinibagiwe Kamembe, Kayonza, Ruhango n'ahandi

Ndorera inkumbu y'inkumburwa z'iwacu

Nkumbuye ubupfura n'umuneza by'abi Rwanda.

KWINIKIZA: Uh-hmm, uh-hmm

Uh-hm-hm- iyee-eh-he-eeeh!

Ndashaka kumva icyanga cy'ayera!

Abakobwa ku ruhimbi bizihiwe bacunda.

Urungano ruhonootse umurimo rutera ubuse mu kabwibwi,

Abangavu bayaaga iby'ubukumi bwabo,

Ku dutwenge dushamaje nk'utunyoni two mu rucyerera,

Ndashaka amajwi y'iRwanda y'uje ubumuntu,

Mfunze amaso nteze amatwi imisozi igihumbi,

Cyono nimwugurure iyiriwe ahandi itashye I Rwanda.

Iyo ihageze turizihirwa!

Turatarama tugacyesha,

Bibe ku mwezi, bibe ku gicaniro.

Intore z'irahamiriza, abakobwa bagashagirira,

Abikirizi baratwarwa cyane, mu majwi meza y'urumenesha,

Kirazira kwizihiza abakugana uzinze umunya;

Ngo umutima mwiza ni mugenzi w'Imana,

Dore ngiyo imvano y'inseko iseretse.

Indirimbo: Umenya kataryama nta roro nkabonana, nta butuna gafite cyangwa kiyuhagiye mu maso!

Ndashaka kumva amajwi meza y'I Rwanda!

Ndashaka kumva amajwi y'umwimerere,

Ndashaka ay'urumenesha yiisa mu isi nzima,

Mbwirira abakurambere uti mwarakoze kuturaga uyu muco.

Umusizi usize amasoso yombi

Uwo Rugira yasobetse inganzo itari imigenzo;

NSENGIMANA Sylvestre

+

      -   or   -

      -   or   -

      NG +234
          -You can log in via below methods-
          Reset password via e-mail
          -or-
          Reset password via e-mail
          Feedback on resetting password
          * It may take a longer time

          Please Select A Playlist

          Add New Playlist

          Share on

          Embed: Love & Light EP

          Custom Size :

          • Default
          • Desktop(300*600)
          • Mobile(300*250)

          Type :

          • HTML/HTML5 (WordPress Supported)
          Get Boomplay Premium
          for
          Payment Method
          Pay With
            Review and pay
            Order Date
            Payment Method
            Due Today
            Flutterwave
              Subscription Successful

              Congratulations! You have successfully activated Boomplay 1 Month Premium.

              Now you have access to all the features of Boomplay App.
              Payment Failed

              Please check your balance and then try again.

              You'll lose your subscription if we don't have a working payment method for your account, so please check your payment details.
              Need help? Contact Boomplay Subscription Support.
              Payment Processing...
              10 s

              Payment is being processed by . Please wait while the order is being comfirmed.

              Payment Processing
              Your order is processing, and it may take up to a few days for the service provider to handle your payment. Please kindly stay tuned and check your order status in ‘User Center’.
              About Order Status