Loading...

Download
  • Genre:Hip Hop & Rap
  • Year of Release:2022

Lyrics

Iyaba ubuzima bwagiraga formula

Mba naragerageje sinari kuba umwe uzi

Inzira yose nyabagendwa nari kuyica

nkagenda amasigamana mpaka ngeze ku mutuzo iyaba


Umuntu yahitagamo mbere yo kubaho

Nari kubanza ngashishoza mbere yo kuza aha

Man isi ni ingome utayizi arayibarirwa

Ndacyashakisha inzira insohora aho yamfungiranye


Iyo mba Rudahigwa Musinga akandaga ingoma

Nta nigisinde nari guha Yezu na nyina Mariya ku Rwanda

Iyaba navugaga ururimi isi yose yumva

Nahagarara ahirengeye ngatabariza zino mfubyi


Iyaba hari uwari unzi kuva mu bwana

Ntiyaba ari umwe muri mwe munshira imanza

Iyaba Imana yarekaga akaba ari njye uzavuza Impanda

Najya nyivuza mbakanga ngo ndebe ko njyana Benshi


Iyaba mu buzima Byabagaho

Gusubira inyuma kw'ibyahozeho

Nakagusabye kugarura ibyahise nkabibona byibuze Rimwe

Nkabona data nabuze Inshuti zanjye nabuze

Abavandimwe ntakibona Nkababona byibuze rimwe


Broken Family For a long time

Ndeba hirya hino nta nzira nimwe nyabagendwa

Nta data nta Uncle mama gusa nk'intwari yanjye

Iyaba abino tuvuka hamwe banywa imivino


Cyangwa se byashobokaga ko tugaragara ino

Ino si non nkaba umwe mu baremye wino

Twari gukubita hirya hino tukaka nk'abahanzi bino

Njya nibaza iyo Paul atagira family hano iwacu mu Rwanda


Nkibaza Pat iyo ahitamo kujya kwiturira muri Suisse

Nkibaza iyo ntagira mukuru wanjye umeze nka Deeflo

Yewe nkibaza iyo ntagira inshuti magara twamanye nka Salomon

Za nzozi Twabonaga Imbere zo zari gukwama


Babandi batwakira kubu bari kuduheza

Wahejwe mbere yo kwirya menya ko hari byinshi ubu watijwe

Ninaryo banga njye nahishuriwe rituma kubu ngihagaze nshikamye nemye


Iyaba mu buzima Byabagaho

Gusubira inyuma kw'ibyahozeho

Nakagusabye kugarura ibyahise nkabibona byibuze Rimwe

Nkabona data nabuze Inshuti zanjye nabuze

Abavandimwe ntakibona Nkababona byibuze rimwe


Iyo mba nari mfite Droit de Veto UN

Nkaba ndi imwe muri super powers mbona hano ku isi

Nari kubereka amafoto y'abana ba Somaliya

Mu gihe bo bagaburira amatungo ibigori


Iyo mba nari mfite uko nshimira uwanyibarutse

Wandeze wenyine akankuza data ntamubona yaragiye

Nagakoze ikintu kimwe byibura kimwereka ko adasanzwe

Akanona ko ari impano Rurema yampaye hano ku isi Maylo


Iyo mba narabaye umwe mu bemeranzige

Nari gufasha Rukara byibura tukongeraho umwe

Nanjye iyo mba Urukandagira sinari kwiruka

Nari gushoza intambara tukaba intahana ijana


Iyaba nagiraga Swagga nka Kanye na Jay Z

Nari gukoresha iryo jwi nkabayobora ku Iriba

Iyo mba nari nyiransibura umunsi anyara ikivu

Nari gukomeza byibura nkageza muri Atlantika


Iyaba mu buzima Byabagaho

Gusubira inyuma kw'ibyahozeho

Nakagusabye kugarura ibyahise nkabibona byibuze Rimwe

Nkabona data nabuze Inshuti zanjye nabuze

Abavandimwe ntakibona Nkababona byibuze rimwe


Iyaba mu buzima Byabagaho

Gusubira inyuma kw'ibyahozeho

Nakagusabye kugarura ibyahise nkabibona byibuze Rimwe

Nkabona data nabuze Inshuti zanjye nabuze

Abavandimwe ntakibona Nkababona byibuze rimwe

Similar Songs

+

      -   or   -

      -   or   -

      NG +234
          -You can log in via below methods-
          Reset password via e-mail
          -or-
          Reset password via e-mail
          Feedback on resetting password
          * It may take a longer time

          Please Select A Playlist

          Add New Playlist

          Share on

          Embed: Love & Light EP

          Custom Size :

          • Default
          • Desktop(300*600)
          • Mobile(300*250)

          Type :

          • HTML/HTML5 (WordPress Supported)
          Get Boomplay Premium
          for
          Payment Method
          Pay With
            Review and pay
            Order Date
            Payment Method
            Due Today
            Flutterwave
              Subscription Successful

              Congratulations! You have successfully activated Boomplay 1 Month Premium.

              Now you have access to all the features of Boomplay App.
              Payment Failed

              Please check your balance and then try again.

              You'll lose your subscription if we don't have a working payment method for your account, so please check your payment details.
              Need help? Contact Boomplay Subscription Support.
              Payment Processing...
              10 s

              Payment is being processed by . Please wait while the order is being comfirmed.

              Payment Processing
              Your order is processing, and it may take up to a few days for the service provider to handle your payment. Please kindly stay tuned and check your order status in ‘User Center’.
              About Order Status