![Inzira](https://source.boomplaymusic.com/group10/M00/10/26/26ec1d55c55747cd9ce8eb3aed1ada9bH3000W3000_464_464.jpg)
Inzira Lyrics
- Genre:Hip Hop & Rap
- Year of Release:2024
Lyrics
Ayoo ni Deeflo Umutuzo ni ivu rihoze
Mukanya ngatwika inzu nkagurumana Nkavamo inkongi yaka
Niyo Ntwaro kuko iyi Si ndayizi
N'ingoma Ndiye nyinshi nabonye umugaragu unyaga umutware
Ushaka Flow Ooooh Sh!t Reka nze
Kuri MIC ndi igikoko nubwo hanze ubona ntuje Cyane
Ndi Rwasubutare, unyite Rwasubutare
Biraza bikagenda bitanyishe bigasiga ndi Rwasubutare
Ndeba hakurya y'impezajisho imboni yanjye ibona ibyo mwebwe mutabona
Mumpaye umwanya mukantega amatwi mwakwitega ibikurikira amahano ari ku isi ubu
Bazanye Imana Tuzi Nyabingi dore ubu ninabo bazanye ubutinganyi
Fuck Sedal Sengol La pensée ou L'émotion sont Partout
Ndi UMUHUZA uvuka ku gasozi kamwe mu gihumbi Turugize
Rutagwabiza iminega indwanyi iihanganye n'umuco uturuka iyo rirengera
Nanjye sinjye ni amaso yanjye atanyemerera kubona himikwa ikibi
Nanakwemera kubizira, za ntwari zasize umurage
Umuvandimwe ni umuvandimwe nkuko ubona Ntwari Ari
Naho Kwizera ni Umuvandimwe nk'abana ba Mama
My N!664s For Real Yeah….
Twashushanyaga Ishusho idacya na mba
Dufata inzira itazwi tutazi aho igarukira
Tubona igihu ku mpera z'ubuvumo
Tubanza gutabwa mu nyuma turagarukirwa Huh
Twashushanyaga Ishusho idacya na mba
Dufata inzira itazwi tutazi aho igarukira
Tubona igihu ku mpera z'ubuvumo
Tubanza gutabwa mu nyuma turagarukirwa Huh
Nkunda umutwe wanjye Huh ni akataraboneka
Ugira akamari k'ubusizi katajya gapfa kugirwa na buri umwe
Benshi, nkiri i Ruhande banyitaga umusani banyisekera
Nkabareba nkipowera tu ntibari bazi Zahabu nsimbye muri njye
Ikirere cyari ubururu n'imyinshi mu mirima yari icyatsi
Ngahorana icyizere byibura ko uyu munsi utazaba usa n'uwejo
Kwa guceceka kwiheza mu bandi yari indi si kku bikomere byanjye
Yari intwaro yanjye mpanganisha n'isi dore ko itagira n'imbabazi
Cya gihe CEM ndi umu phantom Benshi muri mwe munanjudginga
Hari icyari kibiri inyuma byose niyo mbabwira mutari kwumva
Twari mu isi zitandukanye ntabwo nari kuvuga ngo unyumve
Naricecekeraga nkabyandika nkuku ngategereza ubwo uzantega amatwi
Ecouteur zitava mu matwi Benshi muri mwe bibazagaho
Igihe mwese mwanteraga umugongo umuziki ni Inshuti yasigaraga
Man bwaribwo buryo mfite bwo kwiyakiramo uko nari ndi
Nanze kuba nka benshi bahungira ibibazo muri zanirindi
Nari mfite aho ngana mpabonesha amaso ariko ntahashyikira
Nziko isi izenguruka igihe kizagera nanjye nkabanikira Yooo
Twashushanyaga Ishusho idacya na mba
Dufata inzira itazwi tutazi aho igarukira
Tubona igihu ku mpera z'ubuvumo
Tubanza gutabwa mu nyuma turagarukirwa Huh
Twashushanyaga Ishusho idacya na mba
Dufata inzira itazwi tutazi aho igarukira
Tubona igihu ku mpera z'ubuvumo
Tubanza gutabwa mu nyuma turagarukirwa Huh