![Intimba Y' Intore](https://source.boomplaymusic.com/group10/M00/10/26/26ec1d55c55747cd9ce8eb3aed1ada9bH3000W3000_464_464.jpg)
Intimba Y' Intore Lyrics
- Genre:Hip Hop & Rap
- Year of Release:2024
Lyrics
Ndi Ruhamyandekwe rwa Mugabo w'intarumikwa
Masha neza nkamara Ntawugashira agahinda
Navutse ndi njyenyine
No kugenda bizaba ari uko
Ngerageza kwiyobora ariko niwe uzi aho nzagera
Izuba mbona rirenga N'imyaka igasimbura indi
Impinduka ingana ururo gusa sindi naho nahoze
Hari icyo numva kiri muri njye
Kimpatiriza kugira aho njya
Iyo ndebye mbona ari iyo bigwa
Gusa nanze nkunze ngomba kujyayo
N'inzira nayo ntiyoroshye mpura na byinshi bingota
Intambwe z'akanyamasyo ariko zose zijya imbere
Reba ibyisi byarakaze ndetse birakara kurushaho
Twavutse hari abashumba bera
Ubu basigaye barya intama
Tugira ibitabo by'amaganya n'inyandiko zisobetsemo ivanjiri
Niko tuvuga ibiturimo nka kayonga ka musare asiga
Intimba y'intore ntiyibuza gusimba
Twakiriye ibyo tutabasha guhindura
Byina ndebe hamiriza nkurebe
Hamya ingamba ca umugara nkurebe
Abahungu mu mihigo ntube ikigwari ndeba sha
Byina ndebe hamiriza nkurebe
Reba ndi umunyabyaha nejo wakwongera agacumura
Mana mbabarira kubwa kamere muntu nifitemo
Nanyuze mu ngorane nyinshi umva ibikomere mu mvugo yanjye
Kugira ngo mbeho byari ngombwa gucumura
Ntawe nari gutakambira
Abantu bubu twarangiritse
Ababyeyi babyarana nabo babyaye
Ibibondo bihetse ibindi
Ndacyakomeje Urugendo icyangombwa nuko nzi iyo mva
Yego ntaho ndagera ariko amaherezo nzagerayo
Man ndi umugabo nica inzitizi ngakomeza nkagenda
Warakoze my man BIG college sinzi ko nari kuvayo
Shout out to the Queen and princess
Yenda inzozi zazaba impamo
Mpagarare ndangurure nka kayonga ka musare asiga
Intimba y'intore ntiyibuza gusimba
Twakiriye ibyo tutabasha guhindura
Byina ndebe hamiriza nkurebe
Hamya ingamba ca umugara nkurebe
Abahungu mu mihigo ntube ikigwari ndeba sha
Byina ndebe hamiriza nkurebe
Nuko yamye zikana byina ndebe
Injira mu gitaramo unyiyereke nkurebe
Siwowe gusa isi ubona benshi yaraducanze
Ca umugara hamiriza nku Uhhh yeeee