NYEGANYEGA Lyrics
- Genre:Blues
- Year of Release:2021
Lyrics
NYEGANYEGA - Massamba Intore
...
...
Nyeganyega ngaho va hasi ukore burya ak'imuhana kaza imvura ihise
Nyeganyega ngaho va hasi ukore dore uracyari muto ufite n'itoto ntugasaze nyabusa ibyiza biri imbere
...
Umugabo w'ukuri si uwirirwa yicaye umugabo mbwa yibanira n'uburiri yabyuka akoga akambara akaberwa (burya abagabo nkabo mujye mubita abiraririzi mu mujyi) ×2
Nyeganyega ngaho va hasi ukore dore ak'imuhana kaza imvura ihise
Nyeganyega ngaho va hasi ukore dore uracyari muto ufite n'itoto ibyiza biri imbere
Umukobwa murahura ati bite musore mwiza byarimba akakugwamo ukagwa mu kantu uti bite ubwo ntiwanyitiranyije ati ndi mu nkuka Mbabarira nkubwire Uwiteka yakunyeretse mu nzozi ati uzambera umugabo nkubere umugore
... reka reka se iyo mitwe nkiyo ndayizi abashushanyi nkamwe musigaye muri benshi nuhura n'abantu urabe menge ntuzagwe mu ruzi ncuti yange urwita ikiziba
Nyeganyega ngaho va hasi ukore dore ak'imuhana kaza imvura ihise Nyeganyega ngaho va hasi ukore dore uracyari muto ufite n'itoto ibyiza biri
Umugabo burya ni umwana wundi ni ya ngwe yambaye uruhu rw'intama ni igisiga k'indobera kikigendera ni aguha amarura n'amayinitake nagusohokana kabiri gatatu hanze burya aba afite icyo agendereye niwiyandarika azakwandurura ngo uwigize igitebo ayora ivu bigatinda
Nyeganyega ngaho va hasi ukore dore ak'imuhana kaza imvura ihise Nyeganyega ngaho va hasi ukore dore uracyari muto ufite n'itoto ibyiza biri imbere
...