ARAJE Lyrics
- Genre:Blues
- Year of Release:2021
Lyrics
ARAJE - Massamba Intore
...
Araje araje araje, araberewe
Dore umugeni mwiza tumusanganire
Araje araje araje, araberewe
Dore inyamibwa mu bakobwa yambaye urugori
Niyo wazenguraka, ukajya ku isi hose
Ntaho wasanga inyambo y′icyeza
Araje araje araje, araberewe
Dore umugeni mwiza tumusanganire
Araje araje araje, araberewe
Dore inyamibwa mu bakobwa yambaye urugori
Tambuka neza nshongore we
Wisangire uwawe, Imana yakuremeye
Araje araje araje, araberewe
Dore umugeni mwiza tumusanganire
Araje araje araje, araberewe
Dore inyamibwa mu bakobwa yambaye urugori
Aragiye umukobwa, Giramata
Aradusize aragiye, ya sine y'igitego
Araje araje araje, araberewe
Dore umugeni mwiza tumusanganire
Araje araje araje, araberewe
Dore inyamibwa mu bakobwa yambaye urugori
Uzamwereke ko watowe, ukanatozwa n′ibindi
Azakugabira inka z'iwabo zose
Araje araje araje, araberewe
Dore umugeni mwiza tumusanganire
Araje araje araje, araberewe
Dore inyamibwa mu bakobwa yambaye urugori
So yemeye inkwano ku manywa y'ihangu
Ba nyogosenge bemeye kugutanga
Karumuna kawe ubu ugasize he?
Dore uduteye irungu udusizemo icyuho
Wemeye nyabusa gukamisha ahandi
Niko bigenda amahitamo yaje
Araje araje araje, araberewe
Dore umugeni mwiza tumusanganire
Araje araje araje, araberewe
Dore inyamibwa mu bakobwa yambaye urugori
Urukundo, ababyeyi bagutoje shenge
Urutware nk′imbamba, se mwiza wanjye
Nugera iyo ugiye uzarumusendereze
Maze arusige ijoro ryose
Araje araje araje, araberewe
Dore umugeni mwiza tumusanganire
Araje araje araje, araberewe
Dore inyamibwa mu bakobwa yambaye urugori