UMUHORORO Lyrics
- Genre:R&B
- Year of Release:2021
Lyrics
umuhororo mwumva ntacyo ndabona bisa
si ikinunga cy'induga
si ikirambi cy'indorwa
si ikirunga nyamuragira
si igishyamba nk'icy'amayaga
ni iriburi ry'indobe
Rugira yiremeye
ejobundi nicaye mu mpinga ya kibaga
numva nsa nuhanzweho
nshiguka ntazi iyo njya
naho rero nkaba ndabutswe rya juru ritemba zahabu
mbe muhororo nkunda ko ugiye kuzansaza
nibunciye ndezerwa ndora epfo iruhindanye
narabutswe inyenyeri irusha izuba kwaka
mbaza abandi icyo gitangaza kitaraboneka mu Rwanda bati ni umuhororo reba neza umenye
ni umurenge ukomeye
ni umurambi utajorwa
ni umutako utanaze
rugamba itambirije
ngabera gahore uvugwa nyamibwa itatse nyamuraza
dore untwaye umutima muhororo nsingiza
dore nteze amaboko nyarambuye uko angana
ndagirango mpobere muhororo nkumbuye
ngwino ngwino hamya ushengere numve ikobe rigushagaye
cyura impundu zu'Rwanda nicyo ndumbiyeho×2
cyura impundu ma, maze unkundire ngutoneshe mutetabikwiye