![Ubugabe bw’Imana ft. Lysette](https://source.boomplaymusic.com/group10/M00/02/08/f935ec88a580428ba62363c8da67d32dH3000W3000_464_464.jpg)
Ubugabe bw’Imana ft. Lysette Lyrics
- Genre:Gospel
- Year of Release:2023
Lyrics
Ubugabe bw'Imana, buratangaje cyane
Niyo yicaNiyo ikiza, mu bushake bwayo
Yabumbiye bose mu bugome
Ngo ibone uko ikiza bose
Shimirwa wowe waremye umuntu
Shimirwa wowe waremye isi
Shimirwa wowe mugenga wa byose
Ubitegeka uko ushaka
Ubitegeka uko ushaka
Mubugabe bwayo bwera
Itoranya uwo ishaka
Ibabarira uwo ishaka, ntawakwinangira
Ntanushobora kuyibaza
Ngo ibyo ukora ibyo n'ibiki?
Shimirwa wowe waremye umuntu
Shimirwa wowe waremye isi
Shimirwa wowe mugenga wa byose
Ubitegeka uko ushaka
Ubitegeka uko ushaka
Ubugabe bw'Imana burahambaye cyane
Ni muriyo dufite ubugingo
Turiho cyangwa dupfuye kandi
Niyo gakiza kacu, ninayo bugingo bwacu
Shimirwa wowe waremye umuntu
Shimirwa wowe waremye isi
Shimirwa wowe mugenga wa byose
Ubitegeka uko ushaka
Ubitegeka uko ushaka