![Umurimo W’Imana mu gakiza](https://source.boomplaymusic.com/group10/M00/02/08/f935ec88a580428ba62363c8da67d32dH3000W3000_464_464.jpg)
Umurimo W’Imana mu gakiza Lyrics
- Genre:Gospel
- Year of Release:2023
Lyrics
Yangiriye imbabazi
Ndetse yaranguraniye
Yampaye gukiranuka kwe
Atwara ibyaha byanjye
Atwara ibyaha byanjye
Ndashima Imana Data wa twese
Wantoranirije guhabwa ubugingo
Ndashima Yesu Imana Mwana waje gupfira abo data yamuhaye
Ndashima Imana Mwuka wera we wizeza abo Yesu yapfiriye
Wizeza abo Yesu yapfiriye
Ni Imana Yahannye Yesu
Ngo uzizera icyo gitambo
Ahabwe imbabazi z'iteka
Agirane amahoro nayo
Agirane amahoro nayo
Ndashima Imana Data wa twese
Wantoranirije guhabwa ubugingo
Ndashima Yesu Imana Mwana waje gupfira abo data yamuhaye
Ndashima Imana Mwuka wera we wizeza abo Yesu yapfiriye
Wizeza abo Yesu yapfiriye
Igitambo cya Yesu
Cyanyuze ubutabera bw'Imana
Kubwe Imana ibabarira abamwizera
Bakabonera by'iteka