Uko Ngusabira ft. Fabrice Intarebatinya Lyrics
- Genre:Gospel
- Year of Release:2022
Lyrics
Umva uko ngusabira nsenga nsaba imana
Kukuzuza amahoro ye ahore atemba nk'uruzi
Ineza ye ikomeho irenge n'urubyaro
Ikugire isoko y'umugisha kuba hafi n'abakure
Kandi iminsi mibi niza,ntizagutere kuva ku mwami
Uzakomere wibuke ko ari we ugenga byose
N'igihe inzozi zabaye impamo urenze aho wakekaga
Uramenye ntuzimike izindi mana ngo wibagirwe uhoraho
Uko niko ngusabira
Uko niko ngusabira
Uko niko ngusabira
Uko niko ngusabira
Hari igihe intege nke zizagusanga,ukaba wateshuka
Ndagusabira kuzambikwa imbaraga
Ntuzibagirwe umusaraba
Mana ntuzareke ko ijwi ryawe riceceka
Uzahore umwibutsa urukundo umukunda
Kandi iminsi mibi niza,ntizagutere kuva ku mwami
Uzakomere wibuke ko ari we ugenga byose
N'igihe inzozi zabaye impamo urenze aho wakekaga
Uramenye ntuzimike izindi mana ngo wibagirwe uhoraho
Uko niko ngusabira
Uko niko ngusabira
Uko niko ngusabira
Uko niko ngusabira
Kuko n'iminsi mibi yemeza ko Mana uri mwiza
Ineza yawe ntigira iherezo no mu minsi yacu mibi
Mana uri mwiza,uri mwiza
Ineza yawe ntigira iherezo