
Twabonye Imana (Zulu Version) Lyrics
- Genre:Gospel
- Year of Release:2022
Lyrics
Ese basore, ko mbona mutamba
Mwuzuye icyizere cy'ejo hazaza
Ni ibihe bihamya bibatera gutamba
Ni iki mwamenye, abandi batamenye
Bati
Kure y'ibyanditswe n'ibyo twumvise
Aharenze ubwenge bw'isi n'ubushobozi bw'abantu
Niho
Twabonye Imana y'ineza idasanzwe
Twabonye Imana irenze uko twabwiwe
Twabonye Imana y'ineza idasanzwe
Twabonye Imana irenze uko twabwiwe
Ese Babyeyi, ko mwuzuye ibyishimo
Ibibazo impande zose ntimukuke umutima
Mwuzuye amahoro adatangwa n'isi
Ni iki mwamenye, gituma mushikama
Bati kure y'ibyanditswe n'ibyo twumvise
Aharenze ubwenge bw'isi n'ubushobozi bw'abantu
Niho
Twabonye Imana itajya ihemuka
Twabonye Imana isohoza ibyo yavuze
Twabonye Imana itajya ihemuka
Twabonye Imana isohoza ibyo yavuze
Ese Basaza, ko Muhorana akanyamuneza
Imyaka iricuma ariko ntimuhungabane
Ibanga ni irihe rituma muguma mwemye
Ni iki mwamenye, isi itamenye
Bansubiza bati
Kure y'ibyanditswe n'ibyo twumvise
Aharenze ubwenge bw'isi n'ubushobozi bw'abantu
Niho
Twabonye Imana yo kwizerwa
Twabonye Imana idakoza isoni
Twabonye Imana yo kwizerwa
Twabonye Imana idakoza isoni
Twabonye Imana yo kwizerwa
Twabonye Imana idakoza isoni
Twabonye Imana yo kwizerwa
Twabonye Imana idakoza isoni
Twabonye Imana yo kwizerwa
Twabonye Imana idakoza isoni