
Amakuru Y'Umurwa Lyrics
- Genre:Gospel
- Year of Release:2024
Lyrics
1. Nkunda kumv' amakuru y' umurwaUri kur' ahateger' ibyago,Kand' umucyo n' Umwana w' intamaUmuns' umwe nzawinjiramoHaleluya, ni ko mvuz' impundu!Haleluya, nzinjira mu murwa!Haleluya, ndi hafi kujyamoUmuns' umwe nzawinjiramo
2. Nta marir' aba mur' uwo murwa,Nta muruh' ubayo n' intambaraNta n' indwar' ishobora kubayoUmuns' umwe nzawinjiramoHaleluya, nuzuy' ibyishimo,Haleluya, nzinjira mu murwaHaleluya, ndi hafi kujyayoUmuns' umwe nzawinjiramo
3. Abazajya mur' icyo gihuguBazaba bambay' imyenda yeraBabikiw' ikamba ry' izahabuUmuns' umwe nzakigeramoHaleluya, nta gushidikanyaMw ijuru hariy' umunezeroNta bw' umubabar' uba mw ijuruNiringiye kuzinjiramo