![Umwuka w' Ishimwe](https://source.boomplaymusic.com/group10/M00/02/23/70a0fd016df54d5b994bf7f622189f4c_464_464.jpg)
Umwuka w' Ishimwe Lyrics
- Genre:Gospel
- Year of Release:2009
Lyrics
Iyo ngutekereje nuzuzwamo umwuka wo kuramya
Umwuka w'ishimwe uranyuzura
Muri nge byose biba bishya
Iyo ngutekereje nuzuzwamo umwuka wo kuramya
Umwuka w'ishimwe uranyuzura
Muri nge byose biba bishya
Nongera kumva urukundo rwe
Yesu ampfumbatishije ubwiza bwe
Indirimbo y'urukundo rwe
Ni ibendera rye kuri nge
Umuseke urantambikiye
Ntashywemo n'ibyiringiro
Yesu yanyambitse ikamba
Muri njye byose biba bishya
Nongera kumva urukundo rwe
Yesu ampfumbatishije ubwiza bwe
Indirimbo y'urukundo rwe
Ni ibendera rye kuri nge
Umuseke urantambikiye
Ntashywemo n'ibyiringiro
Yesu yanyambitse ikamba
Muri njye byose biba bishya
Twakundanye urukundo
Rwo kubana akaramata
Ngwino tujyane mukunzi
Ku iriba ry'ubugingo
Twakundanye urukundo
Rwo kubana akaramata
Ngwino tujyane mukunzi
Ku iriba ry'ubugingo
Ku misozi y'igikundiro
Dufatanye amaboko twembi
Unshyire mu gituza cyawe
Ni cyo kimenyetso gihoraho
Amazi menshi ntashobora
Kuzimya urukundo twakundanye
Abantu ntabwo bashobora
Kuzimya urukundo twakundanye
Ku misozi y'igikundiro
Dufatanye amaboko twembi
Unshyire mu gituza cyawe
Ni cyo kimenyetso gihoraho
Amazi menshi ntashobora
Kuzimya urukundo twakundanye
Abantu ntabwo bashobora
Kuzimya urukundo twakundanye