![Mwami Mana Yacu](https://source.boomplaymusic.com/group10/M00/02/23/70a0fd016df54d5b994bf7f622189f4c_464_464.jpg)
Mwami Mana Yacu Lyrics
- Genre:Gospel
- Year of Release:2009
Lyrics
Mwami Mana yacu waraturinze
Uturinda umujinya wa satani
Uturindira muri iyi si ishaje
Uraturinda ntitwapfa
Nubwo twahuye n'ibigeragezo
N'inzitane z'ibibazo byo mu isi
Wagaragaje ukunesha kwawe
Uraturinda ntitwagwa
Mwami Mana yacu waraturinze
Uturinda umujinya wa satani
Uturindira muri iyi si ishaje
Uraturinda ntitwapfa
Nubwo twahuye n'ibigeragezo
N'inzitane z'ibibazo byo mu isi
Wagaragaje ukunesha kwawe
Uraturinda ntitwagwa
Ishimwe ni iryawe
Ishimwe ni iryawe
Ishimwe ni iryawe Yesu
Ishimwe ni iryawe
Ishimwe ni iryawe
Ishimwe ni iryawe Yesu
Mwami tukweretse abakozi bawe
Tukweretse itorero wironkeye
Tukweretse n'abasubiye inyuma
Garura izo ntama zawe
Mukiza dufite agahinda kenshi
Ku bw'abayoba bava mu byizerwa
Muri iyi minsi kora ibitangaza
Bamenye ko udahinduka
Muri iyi minsi kora ibitangaza
Bamenye ko udahinduka
Ishimwe ni iryawe
Ishimwe ni iryawe
Ishimwe ni iryawe Yesu
Ishimwe ni iryawe
Ishimwe ni iryawe
Ishimwe ni iryawe Yesu
Induru zumvikanye muri iyi si
Amarira no kuboroga kwinshi
Nta cyiza twakoze Mukiza wacu
Cyatumye uturinda akaga
Benshi warabacyuye baratashye
Bararuhutse baranezerewe
Ntakabuza tuzabonana nabo
Mu birori byo mu ijuru
Ntakabuza tuzabonana nabo
Mu birori byo mu ijuru
Ishimwe ni iryawe
Ishimwe ni iryawe
Ishimwe ni iryawe Yesu
Ishimwe ni iryawe
Ishimwe ni iryawe
Ishimwe ni iryawe Yesu
Iminsi ishyitse ku isaha wagennye
Ubwo tuzakureba uri mu bicu
Uzahamagara amazina yacu
Tuzagusanganira ubwo
Niwerekanwa tuzasa nawe
Turi kumwe n'abo twatandukanye
Tuziruhutsa tugeze mu ijuru
Hallelujah iteka ryose
Tuziruhutsa tugeze mu ijuru
Hallelujah iteka ryose
Ishimwe ni iryawe
Ishimwe ni iryawe
Ishimwe ni iryawe Yesu
Ishimwe ni iryawe
Ishimwe ni iryawe
Ishimwe ni iryawe Yesu
Ishimwe ni iryawe
Ishimwe ni iryawe
Ishimwe ni iryawe Yesu
Ishimwe ni iryawe
Ishimwe ni iryawe
Ishimwe ni iryawe Yesu
Ishimwe ni iryawe
Ishimwe ni iryawe
Ishimwe ni iryawe Yesu
Ishimwe ni iryawe
Ishimwe ni iryawe
Ishimwe ni iryawe Yesu