Wakinguye ijuru Lyrics
- Genre:Gospel
- Year of Release:2022
Lyrics
Kubera ubwinshi
Bw'imbabazi zawe
Weretse isi yose urukundo
Rutazigera rushira na rimwe
Nkizimira mu mwijima
Ungarura mu mucyo wawe
Maze yesu aramfira ku musaraba
Wakinguye ijuru
Ninjira rya rembo
Nagabanye mu rugo kwa Data
Har'icyo wankoreye
None ndaririmba
Waranyibutse
Nzahora nshima
Umaze kuzuka utsinze urupfu
Amaraso yawe yishyuye
Umwenda wanjye wose
Mu mwuzuro
Umuvumo w'icyaha
Warandekuye
Kuko uwo mwana abohoye
Nawe aba bohotse iteka
Wakinguye ijuru
Ninjira rya rembo
Nagabanye mu
Rugo kwa Data
Har'icyo wankoreye
None ndaririmba
Waranyibutse
Nzahora nshima
Wansutseho amavuta
Amavuta ntazareka
Wampaye izina rishya
Ndi uwawe
Wampaye agakiza
Agakiza ntazareka
Wampaye izina rishya
Ndi uwawe
Wanyujuje umwuka
Umwuka nzahorana
Wampaye izina rishya
Ndi uwawe
Wakinguye ijuru
Ninjira rya rembo
Nagabanye mu rugo kwa Data
Har'icyo wankoreye
None ndaririmba
Waranyibutse nzahora nshima
Nzahora nshima
Nzahora nshima
Kubw'intsinzi yawe
Hagire ushimira
Nzahora nshima
Har'icyo wankoreye
None ndaririmba
Waranyibutse nzahora nshima