![Waravuze ngo](https://source.boomplaymusic.com/group10/M00/02/24/9a73794e7a5b4edcb611af4b7fc81df7_464_464.jpg)
Waravuze ngo Lyrics
- Genre:Acoustic
- Year of Release:2024
Lyrics
Waravuze ngo ntiwadusiga nk'imfubyi
Niwowe utuyobora mu nzira
Inzira tugomba kunyuramo
Ni wowe wayiduciriye
Haranditswe ngo
Ukwizera ntacyo azakena
Niwowe kdi umeny'ibidukwiriye
Ukamenya ibyo dukennye
Kuko ugirir'ineza abawe
Ngo wihesh'icyubahiro
Amagambo yawe watwandikiye
Niyo atumurikira buri munsi
Niyo kdi atwigisha kubaho neza
Atuber'amafunguro adukomeza
Ushimwe Mwami kubw'amagamb'uduha
Haranditswe ngo ni wowe
Mbaraga zacu ukanatuber'umutekano
Kdi ibiturwanya byose warabinesheje
Wabinesheje kera tutari twabaho
Icyo udusaba n'ukukurebaho
(N'ukuri tugomba kukurebaho)
Maze ukatuber'ibyiringiro muri byose
Tur'abawe Tur'abawe
Tutagufit'ubuzima bwatumarir'iki
Nikubwawe tubayeho mw'ituze
Amagambo yawe watwandikiye
Niyo atumurikira
Amagambo yawe meza watwandikiye
Amagambo yawe nibwo buzima
Amagambo yawe nirwo rumuri
Amagambo yawe n'umuti wacu
Amagambo yawe n'inama nziza
Amagambo yawe n'inzira n'ukuri
Kdi akatuber'imbaraga n'ubwenge
Dukeneye buri munsi wo kubaho !