NZATEGEREZA Lyrics
- Genre:Gospel
- Year of Release:2023
Lyrics
Nzategereza nzakomera
Nzatuza menye ko uri Imana
Nzatuza nturize muri wowe
Kuko k'umunsi w'amakuba
Uzandindisha kumpisha
Uzanshyira hejuru umpagarike k'urutare
Si rimwe si kabiri wabikoze
Harubwo nataye n'ibyiringiro
Ncika intege nkuvaho
Kubw'ineza yawe ungarura mu buhungiro
Nzategereza nzakomera
Nzatuza menye ko uri Imana
Nzatuza nturize muri wowe
Nzategereza kandi nzakomera
Nzatuza menye ko uri Imana yo kwizerwa
Nzaturiza muri wowe eeh... oooh
Hahirwa abagushikamijeho umutima
Bazaba amahoro masa
Hahirwa ishyanga rigufite nk'Imana yaryo
Kuko uzababera ubwugamo
Uwo mwami n'umucunguzi(ooh n'ubuhungiro) kandi n'ubuhungiro
Uwo mwami arakiza(arakiza) Niwe womora ibikomere
Uwo mwami ni mwiza pe
Nzategereza nzakomera
Nzatuza menye ko uri Imana
Nzatuza nturize muri wowe
Nzategereza nzakomera
Nzatuza menye ko uri Imana
Nzatuza nturize muri wowe
Uwo mwami ni mwiza pe (Uwo mwami ni mwiza pe)
Uwo mwami ni mwiza (Uwo mwami ni mwiza pe)
Uwo mwami ni mwiza ni mwiza pe (Uwo mwami ni mwiza pe)
Eeh ngirango ndamumenye nkasanga arengeye uko nibwira
(Uwo mwami ni mwiza pe)
Nukuri naramubonye ntawe uhwanye nawe ni mwiza
(Uwo mwami ni mwiza pe)
Uwo mwami ni mwiza pe (Uwo mwami ni mwiza pe)
Uwo mwami ni mwiza pe