Uburibwe Lyrics
- Genre:Pop
- Year of Release:2021
Lyrics
Ayaah! Ayaah!
Verse 1,
Nikinze aho batarora,ndarira
Kuko nsa n'uwo ijuru ryagwiriye
Isi y'ibyishimo byanjye,
Nukuri ntabwo nyizi oh oh uh uh
Ejo hanjye habuditse umwijima,
Dore nzize ibyo ntigeze nkora
Umutima urashenguka ushira
Bikantera uburibwe, uburibwe budasanzwe eh eh eh!
Chorus,
Ese data ko untereranye warambyaye, impuhe utanyeretse uzazereka nde, uheruka utera inda mama
Kuva ubwo wadufashe nkabo utazi, ko uvuga ko we yahemutse, njyewe nakoze iki?
Verse 2,
Nirirwa nshaka ay'ikidufu,
Ntumbaze ibyo kwiga ninkinzozi
Mama acyura abagabo buri munsi
Inshuro ndara iwacu zirabaze
Rwose mubyeyi ibuka ko
Ndi amaraso yawe,
Nkeneye kurerwa nk'abandi
Maze unkure mu buribwe, uburibwe budasanzwe eh eh eh
Chorus,
Ese data ko untereranye warambyaye, impuhe utanyeretse uzazereka nde, uheruka utera inda mama
Kuva ubwo wadufashe nkabo utazi, ko uvuga ko we yahemutse, njyewe nakoze iki?
Bridge,
Nubwo ntazi niba nkwiriye ubufasha yeah
Uwamfasha wese nazitura, Mana wowe umenya ahazaza h'abantu, urandengere simbe kabwera.
Chorus,
Ese data ko untereranye warambyaye, impuhe utanyeretse uzazereka nde, uheruka utera inda mama
Kuva ubwo wadufashe nkabo utazi, ko uvuga ko we yahemutse, njyewe nakoze iki?